Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » vegetables
Viewing all articles
Browse latest Browse all 37

Gisagara: Uturima tw’igikoni twavuye abana babo imirire mibi

$
0
0

 

Uturima tw’igikoni twagabanije imirire mibi

Uturima tw’igikoni twagabanije imirire mibi

Bamwe mu batuye Gikonko muri Gisagara bari barwaje indwara ziterwa n’imirire mibi barahamya ko uturima tw’igikoni twabakirije abana.

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara hakunze kugaragara ikibazo cy’imirire mibi, kandi ahenshi bikagaragara ko giterwa n’imyumvire ikiri hasi y’ababyeyi batazi indyo ikwiye ku mwana.

Aha ababyeyi bagiye bashishikarizwa kugira agakono k’umwana, kugirango bite ku biribwa bya wa mwana ukiri muto utaragera ku rugero rwo kuba yarya nk’uko abana bakuru barya.

Benimana Ancille utuye mu murenge wa Gikonko vuga ko nawe yigeze kurwaza izi ndwara zituruka ku mirire mibi ahanini abitewe n’uko abana be bato atabitagaho uko bikwiye ngo afate umwanya wo kubashakira ibyo kurya by’abana, nyuma aza gusanga babiri muri bane mu bana be baratangiye kugaragaza imirire mibi.

Ati “Mu by’ukuri sinari mbuze imboga cyangwa ngo nanirwe gushaka igikoma cy’abana, ariko nta gaciro nabihaga ngo mfate umwanya wanjye mbishake”

Benimana avuga ko kutanahinga izo mboga iwe biri mu byatumaga atagira umuhate wo kuzigaburira abana be, nyuma aho ashishikarijwe kuzihinga iwe ndetse akanagira uturima tw’igikoni, imirire y’abana be yarahindutse ndetse bagenda bakira.

Nyiramana Alphonsine nawe utuye muri uyu murenge wa Gikonko avuga ko mu mwaka wa 2014 yajyanye umwana we ku kigo nderabuzima bamubwira ko afite ikibazo cy’imirire mibi kuva icyo gihe agirwa inama y’uko yakwitwara aharimo cyane cyane kwita ku ndyo ye, agahinga imboga iwe n’ibindi byafasha umwana.

Yatangiye kubikora, ahinga imboga ahindura imirire y’umwana we none ubu ngo amaze gukira.

Ati “Kuva aho mpingiye imboga mu rugo nkajya menya ko mu gakono k’umwana zitabura, nkamenya igikoma n’amata bye byaramfashije cyane ubu ameze neza yatangiye n’ishuri ry’incuke”

Nk’uko ibipimo byerekanwa n’ubuyobozi bubigaragaza imirire mibi yaragabanutse muri uyu murenge wa Gikonko aho bavuye ku bana 50 bagaragazaga imirire mibi mu mwaka wa 2015 ubu bakaba basigaranye abagera kuri 18.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 37

Latest Images

Trending Articles